Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ibiro by'Umuyobozi Mukuru

Umuyobozi Mukuru afite ububasha bwo gufata ibyemezo mu micungire y’abakozi n’umutungo ya RMF akurikije amategeko abigenga. Ahuza kandi akayobora ibikorwa bya RMF.

Ishami rishinzwe ubuyobozi n'imari

Ishami rishinzwe Ubuyobozi n’Imari risanzwe rifite inshingano zo gukusanya neza amafaranga yinjira no kugenzura imiyoborere myiza rusange muri RMF.

Ishami rishinzwe ubufasha bwa Tekiniki

Ishami rishinzwe Ubufasha bwa Tekiniki (TSU) rifite inshingano zo gukurikirana ibikorwa byo gufata neza imihanda, rikanemeza inyemeza bwishyuy’imirimo igomba kwishyurwa, ndetse rikagenzura ko iyo mirimo isabirwa kwishyurwa ko yakozwe.