Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

News

Stay up to date with the latest news.

Ubutumwa Ikigega cy’Imari yo gusana imihanda giha abakoresha imihanda ikorwa hifashishijwe sosiyete z’urubyiruko n’abashinzwe kuyibungabunga.

Gahunda yo gusana no kubungabunga imihanda  hakoreshejwe sosiyete z’urubyiruko mu gusana no kubungabunga imihanda y’ibitaka y’Igihugu n’iy’Uturere ikorerwa mu Turere 26 ikaba yarahaye akazi urubyiruko rwinshi mu gihugu rukoreshwa na sosiyete z’urubyiruko zigera ku 154 zahawe amasezerano yo gukora iyo mirimo. Izi sosiyete z’urubyiruko zikaba zisana zikanabungabunga imihanda y’ibitaka irenga ibirometero ibihumbi bibiri (2000 Km).

Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda gifite ubutumwa giha urubyiruko rukoreshwa   muri gahunda yo gusana no kubungabunga imihanda ndetse n’abakoresha iyo mihanda: “Ubutumwa duha urubyiruko nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abidukangurira, urubyiruko rurasabwa kwiteza imbere, kuko nirwo Rwanda rw’ejo nibo bagomba kubaka Igihugu cy’U Rwanda, nibo bagomba kuzasigara bakiyobora. Imihanda bakora bagomba kumva ko ari iyabo, ko ari igihugu cyabo bateza imbere noneho bakaza no kwiteza imbere kandi bakumva ko batagomba guhagarara ahongaho. Niba ari gukora umuhanda w’igitaka uyu munsi yumve ko agomba kwimuka akazamuka mu ntera akajya no ku mihanda yisumbuyeho bumve ko batagomba gushyira amaboko mu mifuka ko ahubwo bagomba gukora bafite intumbero y’uko bagomba guteza Igihugu cyabo imbere”.

 

More: https://youtu.be/1ts4xpkCGNg?t=1717