Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abayobozi b'Ikigo

Patrick Emile BAGANIZI

Umuyobozi Mukuru

Patrick Emile BAGANIZI ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari yo gusana Imihanda (RMF) kuva mu kwezi kwa Gatanu 2024, ni umunyamwuga w’inararibonye kandi w’umuhanga mu bijyanye n’ubwikorezi, amategeko agenga ibijyanye n’imihanda n’inama z’ubuhanga (technical consultancy).

Yigeze kandi kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzw kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

Mbere y’aho, BAGANIZI yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya taransiporo (RTDA) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza mu Ukwakira 2022. Yaje muri uyu mwanya afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 11 yakoreye nk’umujyanama mu Mikorere y’Ikigega cy’Imari yo gusana Imihanda (RMF), aho yatangaga ubufasha bw’ubuhanga mu gutegura no gushyigikira imari yo kubungabunga imihanda y’ingenzi mu Rwanda.

Aubin ISHIMWE

Umuyobozi w'Agashami ka Tekiniki

Aubin ISHIMWE  ni Umuyobozi w’Ishami rya Tekinike muri RMF, umwanya arimo kuva muri Gicurasi 2022.

Mbere y’aho, yakoraga nk’Injeniyeri Mukuru w’Imyubakire (Senior Structural Engineer) muri NPD Ltd ndetse anaba Injeniyeri w’Imishinga (Project Engineer) muri BETEX Ltd. 

Afite impamyabumenyi ya Bachelor mu Bijyanye n’Ubwubatsi (Civil Engineering) yakuye muri Kaminuza ya Belgorod State Technological University mu Burusiya (2017), kandi ni afite impamya bushobozi ya  Project Management itangwa na PMI.

MUSHIMIYIMANA Olive

Umuyobozi w'Agateganyo w'ishami ry'ubuyobozi n'imari

MUSHIMIYIMANA Olive ni Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami ry’ubuyobozi n’imari mu Kigega cy’imari yo gusana Imihanda (RMF), aho yatangiye gukora mu 2014, atangira ari umucungamari (Accountant).

Mbere y’aho, yakoraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA) nk’Umukozi ushinzwe Serivisi z’Imari muri gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP). Kuva mu 2009 kugeza mu 2010, yabaye Umuyobozi wa gahunda (Program Manager) ya VUP mu Turere twa Nyaruguru na Nyarugenge.

Olive afite impamyabumenyi ya Kaminuza, kandi afite ubunararibonye burenga imyaka 15 mu micungire y’imari ya Leta no mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.