Gufata neza imihanda ku buryo buhoraho
Isanwa risanzwe n’irisubirwamo kenshi rigomba gukorwa ku mihanda yose iri mu mimerere myiza cyangwa isanzwe, harimo n’iyo yasannye (rehabilitation).
Isanwa ry’Ibibiraro
Isanwa ry’ibiraro rikubiyemo imirimo yose yo gufata neza ibiraro igamije gusana cyangwa gusubiza ikiraro n’ibice byacyo bitandukanye ku rwego rw’imiterere yabyo ya mbere nk’uko byari biteganyijwe.
Gusana igice cy'umuhanda
Isana rikorwa ku hantu hihariye’ risobanura imirimo yo gufata neza ikorwa ku gice gito cy’umuhanda (akenshi kitarengeje kilometero imwe), haba ku mihanda ya kaburimbo cyangwa imihanda
Imirimo yihutirwa yo gusana no gukemura ibibazo byihuse
Imirimo yihutirwa isobanura ibikorwa byose bikorerwa ku mihanda ya kaburimbo n’iy'ibitaka, bigamije gufungura cyangwa gusana imihanda cyangwa ibiraro nyuma y’akaga gaturutse ku biza, nk’inkangu, kugwa kw’ibiti
Isanwa rya buri gihe
Isanwa rikorerwa mu bihe byagenwe risobanura imirimo yose yo gufata neza ikorwa hashingiwe ku mishinga runaka kandi igakorwa mu bihe bitandukanye by’imyaka runaka. Bimwe muri ibyo bikorwa bizwi kandi nk’isanwa rikumira (preventive maintenance).
