Alfred BYIRINGIRO
Perezida w'Inama y'Ubuyobozi
Alfred Byiringiro ni Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega cy’Imari yo gusana imihanda (RMF) kuva ku wa 19 Mutarama 2018.
Kandi ni Umujyanama Mukuru wa Tekiniki ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA). Ni na we . Yatangiye gukorera Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Mata 2017, aho yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwikorezi. Mbere yo kujya muri MININFRA muri Mata 2017, yakoraga nk’Inzobere mu iyubakwa ry’imihanda mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), aho yari ashinzwe gucunga imishinga yo kubaka imihanda.
Afite impamyabumenyi ya Master of Engineering mu bwubatsi bw’imihanda n’inyubako (Civil Engineering) yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch mu kwezi kwa Mata 2014, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor of Science) mu bwubatsi bw’imihanda n’inyubako yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2008.
