Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

News

Stay up to date with the latest news.

Gicumbi: Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’urubyiruko rwahawe akazi mu mirimo yo kubungabunga imihanda baravuga ko byatumye urubyiruko ruva mu gucuruza magendu n’ibiyobyabwenge ubundi rwiteza imbere.

Kuva gahunda yo gufata neza imihanda y’ibitaka y’Igihugu n’iy’akarere yo mu rwego rwa mbere hifashishijwe sosiyete z’urubyiruko kuva yatangira muri 2021, byagize ingaruka nziza ku mihanda yo mu Karere kuko byoroheje imigenderanire n’imihahiranire hagati y’Imirenge igize Akarere ndetse byoroheje kujyana umusaruro uva mu mirima ugera ku masoko.

Iyi gahunda kandi yafashije gutanga akazi ku baturiye iyi mihanda ndetse no kugabanya ubukene.

Abakozi bakoreshwa mu mirimo yo gusana imihanda bakora muri sosiyete z’urubyiruko bungukiye muri iyi porogaramu mu buryo butandukanye harimo ko babasha kubona amafaranga abafasha n’imiryango yabo, kugira uruhare mu gufata neza ibikorwa remezo by’aho batuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’urubyiruko rwahawe akazi mu mirimo yo kubungabunga imihanda baravuga ko byatumye urubyiruko ruva mu gucuruza magendu n’ibiyobyabwenge ubundi rwiteza imbere.

 

More:  https://youtu.be/HrofW7Ixzr8?t=319