Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

News

Stay up to date with the latest news.

Ibikorwa byo gusana no kubungabunga imihanda byakozwe ku nkunga y’Ikigega cy’Imari yo gusana Imihanda (RMF).

Imihanda ni imwe mu nkingi za mwamba zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu kuko yoroshya ubucuruzi n’ubuhahirane bwaba ubw’imbere mu Gihugu ndetse n’ubwambuka imipaka. Imihanda kandi ifatiye runini abaturage kuko ibakura mu bwigunge ndetse ikanabafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko. Imihanda inagira uruhare rukomeye mu bukerarugendo kuko yifashishwa na ba mukerarugendo basura ibice bitandukanye by’Igihugu. 

Uruhare rw’imihanda mu iterambere ry’igihugu ntirwagerwaho mu gihe iyo mihanda itabungabunzwe uko bikwiye ndetse inasanwe igihe yangiritse. Gusana imihanda no kuyibungabunga bisaba ingengo y’imari ihoraho ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda “Road Maintenance Fund”.

Ni Ikigega gifite inshingano y’ibanze yo kwakira, gucunga neza no gutanga amafaranga akoreshwa mu gusana imihanda ya Leta, iy’Uturere n’iy’Umujyi wa Kigali yo mu rwego rwa mbere.

Mu gushyira mu bikorwa inshingano zacyo, Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda gifatanya n’izindi nzego mu gutegura gahunda y’isanwa ry ‘imihanda gitangaho amafaranga ndetse kikanagenzura ko imirimo yishyuzwa yakozwe nk’uko biba biteganyijwe mu masezerano ya ba Rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo gusana imihanda. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo mu Rwanda « RTDA » ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ibanze b’Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda kuko ari nacyo gifite inshingano yo gutanga amasoko yo gusana imihanda binyuze mu ipiganwa hakurikijwe ibiteganywa mu itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta mu Rwanda. 

Mu gusana imihanda y’ibitaka y’Igihugu n’iy’Uturere yo mu rwego rwa mbere, RMF ifatanyije na RTDA na Minisiteri y’urubyiruko hatoranyijwe kampani 154 zikora imiriomo yo gufata neza iyo imihanda kugirango abaturage babashe kugera ahatangirwa serivisi zitandukanye biboroheye, kandi ubuhahirane no kugeza umusaruro ku masoko bikomeze kugenda neza.

 

More: https://youtu.be/1ts4xpkCGNg?t=67